Perezida Ndayishimiye ashobora gufatirwa ibihano mpuzamahanga

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Burundi CEFOR-ARUSHA buratangaza ko umukuru w’igihugu cy’Uburundi akaba n’umugaba mukuru w’ingabo ko ashobora gufatirwa ibihano mpuzamahanga no gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside kubera kwifatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ibi CEFOR-ARUSHA ibitangaje nyuma y’uko umudepite wo muri Amerika atangaje ko igisirikare cya Congo kirangwa n’ibikorwa bibi byibasira abaturage b’igice kimwe, ibyakwitwa nka Jenoside bakorera abo baturage muri izo ntambara.

Amakuru dukesha Radio Inzamba yo mu Burundi avuga ko umuyobozi wungirije w’iri huriro CEFOR-ARUSHA, J.Bosco Rwigemera yatangaje ko kubera amacakubiri ashingiye k’ubwoko agambiriye cyane gutsemba igice kimwe cy’abaturage ba Congo Perezida Ndayishimiye afatanyamo na mugenziwe mugenzi we Felix Tshisekedi akora agambiriye ku mushimisha mu kohereza abasirikare mu buryo budakurikije amategeko avuga ko bigomba kubanza gusabirwa uruhushya n’inama nshingamategeko mbere yo kohereza abasirikare mu kindi gihugu cyo hanze».

Inkuru Wasoma:  Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo yahuye n’ingaruka zikomeye

J.Bosco Rwigemera atangaza kandi ko ibihano bishobora gufatirwa igabo za Congo bishobora gutandukira u Burundi. Aragira ati : “Uyu musi turumva yuko inama nshingamategeko y’ Amerika igihugu cy’igihangange ku Isi kirimo gusabira ibihano ingabo z’igihugu cya Congo nabo bose bitwaje intwaro muri icyo gihugu kubera ko barimo barica batarobanura izina mututsi muri icyo gihugu cya Congo.”

“Bene ibyo bihano bikaba bishobora no kugera ku gihugu cy’u Burundi kubera yuko ibirimo gukorwa muri Congo u Burundi bubifitemo uruhare rukomeye cyane kubera bwagiye gufasha Tshisekedi kwica abatutsi mu karere kuburasirazuba bwa Kongo, muri make Evariste Ndayishimiye arimo aratakaza icyizere mu karere, mu gisirikare no mu mbonerakure kuko abanyagihugu benshi barimo kuburira ababo muriyo ntambara”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved