Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe niba igihe kitageze ngo iki gihugu kigobotore ivangura ry’amoko riba mu baturage maze avuga ko nta mpamvu yo gukuraho amoko kuko atari cyo kibazo ahubwo ashimangira ko abakoresha ayo moka baba bishakira ibyo kurya.
Iki gihugu cy’u Burundi kiri mu bihugu bya Afurika byasigiwe amoko n’abakoloni ubwo bageragezaga gucamo Abanyafurika ibice kugira ngo babone uko bamwe bigobotora abandi. U Burundi kimwe n’u Rwanda bifite ururimi rujya kuba kimwe ndetse n’umuco w’ibi bihugu usanga ntaho utandukaniye cyane.
Mu Burundi bavuga ko hari amoko atandukanye ari yo Abatwa, Abahutu n’Abatutsi ndetse mu bihe bitandukanye nyuma y’uko Abakoloni batanze ubwigenge muri ibyo bihugu ayo moko yagiye asubiranamo kuko nko mu Rwanda ibi byageze no ku ntera yo gutuma habaho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
N’ubwo hari ibihugu nk’u Rwanda byahisemo kwigisha abaturage kureka ibyo by’amoko nyamara mu baturanyi barwo bo mu Burundi ibi siko bimeze, kuko na n’ubu muri icyo gihugu ubwoko bwa buri muntu ni ingenzi cyane kuko no mu mategeko yabo harimo aho ashingira ku moko cyane cyane nk’amategeko agendanye n’ibirebana n’itangwa ry’imirimo ya Leta.
Muri iki gihugu hari akazi ushobora kwimwa atari uko utagashoboye ahubwo bitewe n’uko ubwoko bwawe butakemerewe cyangwa se ugasanga umubare w’abo mu bwoko bwawe bakemerewe waruzuye.
Izi mpamvu z’amoko akunze kugaragara muri iki gihugu, ubwo zari ziri kwigwaho ku wa 04 Mutarama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba abona igihe kitageze ngo Abarundi bipakurure iby’amoko cyane ko abari babirimo bose bari bamaze kwemeranya ko abitwaza amoko akenshi ari ababa bishakira izindi ndonke maze abitera utwatsi avuga ko amoko nta kibazo ateye.
Yagize ati “Ubajije niba ikibazo cyo kuba amoko agikenewe mu Burundi, njye nakubwiza ukuri icyo maze kubona ikibazo mu Burundi si ikibazo cy’Ubwoko. Hari igihe byigeze kuba ikibazo mu migambwe ariko byararangiye.”
Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati “Tugira ubwenge ukavuga ikintu nyamara ushaka kuvuga kiriya, icyo navuga ahubwo Abarundi nidutangire tube abanyakuri. Kandi umunsi twabaye abanyakuri ni wo munsi tuzaba dukize, ni cyo kintu cya mbere.”
Ubwo Ndayishimiye yasubizaga kuri iyi iyi ngingo yunzemo avuga ko burya iki kibazo atari we wagisubiza, yagize ati “Iki kibazo si icyanjye, Ahubwo ni icy’Abarundi bose. Ibi bintu by’amoko hariho abantu byakijije, uwahawe n’ubwoko akomeza avuga ati ni bigume gutyo kugira ngo akomeze yiyungukire.”
Hakurikijwe ibyo Perezida Ndayishimiye yavugiye muri ibi biganiro harimo ibimeze nko kutagira uruhande ahagazeho kuko hari aho yemeje ko amoko yazanywe n’Abakoloni ndetse ko kuri ubu akoreshwa n’abishakira icyo kurya nyamara ntiyemeze ko bigomba guhagarara.