Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku cyumweru yagiye i Kinshasa mu ruzinduko rwo kujya inama na mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi mbere y’inama y’akarere ku mahoro muri DRC izabera i Kampala.

 

 

Ndayishimiye ni we ubu ukuriye urwego rwa “Mécanisme régional de suivi de l’Accord-cadre pour la paix, la sécurité et la coopération pour la RDC et la region”, ibiro bye bivuga ko yagiye i Kinshasa mu rwego rwo kujya inama mbere y’uko urwo rwego ruterana i Kampala ku wa gatatu aho Ndayishimiye azaha uwundi uwo mwanya.

 

 

Ibiro bya perezida wa DRC bivuga ko Tshisekedi na Ndayishimiye “bafitanye umubano mwiza ku nyungu z’ibihugu byabo kandi bahura kenshi”.
Umubano wabo mu bihe bya vuba wakomejwe no kuba u Burundi bwarohereje ingabo muri DR Congo gufasha igisirikare cyaho kurwana n’imitwe y’inyeshyamba irimo M23.

 

 

Muri Werurwe (3) ubwo yari abajijwe na BBC umusaruro w’ingabo z’u Burundi muri DR Congo, Ndayishimiye yavuze ko ‘kuba M23 ibandanya kwigarurira utundi turere, ntivyobazwa twebwe’

 

 

Mu guhura kwabo ku cyumweru, ntabwo bagize icyo babwira itangazamakuru. Ibiro bya perezida wa Congo bivuga ko nyuma y’inama yabo Tshisekedi yaherekeje Ndayishimiye ku kibuga cy’indege cya N’djili.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.