Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste nyuma y’uko atangaje ko ari mu murongo umwe n’abashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse agatanga umusanzu uwo ari wo wose, yohereke ingabo nyinshi z’igihugu cye mu ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari yaritabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Tshisekedi, avuga ko na we ashimangira umugambi wo gufatanya na Tshisekedi bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na Radio RPA yo mu Burundi Perezida Ndayishimiye yohereje ingabo nyinshi mu ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda. Ibi abikoze nyuma y’uko avuze ko ashaka gufasha Abanyarwanda bayobowe nabi kugira ngo biyambure ubutegetsi buhari kuri we avuga ko bwabagize imbohe buhereye ku rubyiruko.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa, Perezida Ndayishimiye akaba yemereye uru rubyiruko ko azategura inama ihuza urubyiruko rwo mu bihugu byo mu karere harimo n’u Rwanda kugira higwe uburyo hashakirwa umuti ibibazo by’umutekano biri muri aka Karere. Aya magambo avuze yibasira u Rwanda aje akurikira ifungwa ry’imipaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda.