Perezida Ndayishimiye yatangaje ko Edeni ivugwa muri Bibiliya iri mu Burundi, avuga ahantu hatangaje Abarundi bose bakura akanyamuneza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugenda yatangaje ko impamvu nyamukuru Abarundi bose bahorana akanyamuneza ariko uko Aburahamu,Yakobo na Yezu bavugwa muri Bibiliya banyoye ku mazi y’i Burundi.

Yabitangaje ku Cyumweru tariki 03 Werurwe 2024, mu inama yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika. Ndayishimye yumvishije Abarundi bose ko umurima wa Eden uvugwa mu gitabo cy’itangiriro muri Bibiliya wahoze mu Burundi, avuga ko abaturage b’iki gihugu bagihunze badafite amahirwe yo kugaruka muri ubwo busitani.

Yagize ati “Abarundi basohotse igihugu bakakivuga nabi, abo ni bo basohotse wa murima wa Edeni kubera ibyaha byabo, kandi kuwugarukamo bizabagora nibatihana. Burya Aburahamu, Yakobo na Yezu banyoye ku mazi y’i Burundi, ari na cyo gituma Abarundi baba buzuye umunezero igihe cyose.”

Yakomeje agira ati “Yezu yerekana abahiriwe abo ari bo yaravuze ati ’nari nyotewe murampa icyo kunywa, nari kavantara murantora’. Na we yari kavantara anyotewe tumuha icyo anywa. Umunezero rero Abarundi bafite uva ku mazi twahaye Yezu.”

Perezida Ndayishimiye kandi yanabwiye Abarundi ko na Nowa uvugwa muri Bibiliya, inkuge yatumye arokokana n’umuryango we umwuzure Imana yateje Isi yari yarubatswe mu Burundi. Ati “Mbabwire, ubwato bwavuye mu Burundi, imvura yarimo imiyaga myinshi. Ubwato bwari i Burundi, umuyaga urabutwara, hanyuma umwuzure wagiye kurangira bugeze hariya hirya muri Israel.”

Yongeyeho ko kandi abanyamahanga benshi bakunda kuza gusura iki gihugu kubera uyu mwihariko gifite. Icyakora nubwo yatangaje ibi, hashize iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burundi bamwibasira bamushinja kuba yarabuze icyo abwira Abarundi ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu buri kumubana buke.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved