Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yatangije gahunda yo kurekura imfugwa zifunzwe zizira ibyaha bito ndetse kuri uwo munsi imfungwa zisaga 558 zari muri gereza yo mu Ntara ya Rutana, mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu zirarekurwa.
Ubwo yarekuraga izi mfungwa yatanze imbwirwaruhame avuga ko inshuti z’izi mfungwa zirekuwe zisabwe kutihorera ndetse abarekuwe na bo abasaba ko bahinduka kugira ngo babane mu mahoro n’abandi kandi bongere batangire ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo gushaka imibereho yabo no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Icyakora ntabwo abayobozi b’iki gihugu bahise batangaza umubare nyirizina w’imfugwa zizarekurwa gusa hari amakuru avuga ko hatangiye iperereza mu magereza yose ari muri iki gihugu kugira ngo abakoze ibyaha bito bazagende barekurwa buhoro buhoro mu bihe bitandukanye.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, CNIDH, ivuga ko mu bantu ibihumbi 13 bafunzwe, ibihumbi bitandatu bafunzwe nta dosiye ibafunze bafite. Ivuga kandi ko kugeza ubu, abantu 136 bafunzwe bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe.
Ibi byavuzwe n’Umukuru wa CNIDH, Sixte Vigny Nimubona ku wa mbere imbere y’Inteko Ishingamategeko y’u Burundi ubwo yarimo atanga icyegeranyo cy’ibyo Komisiyo yagezeho mu mwaka wa 2023.
Ivomo:Umuryango