Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akomeje kwenyegeza intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereza ingabo nyinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zihangane n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ubwo Ndayishimiye yahuraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi tariki ya 27 Gashyantare 2025, yatangaje ko ashyigikiye ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yakemurwa mu nzira y’amahoro, ariko ibikorwa bye bihabanye n’aya magambo.
Ingabo z’u Burundi zirenga 15000 zimaze koherezwa mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku masezerano Ndayishimiye yagiranye na Félix Tshisekedi muri Kanama 2023 yo kwifatanya mu kurwanya M23.
Ndayishimiye yahawe ishimwe rya miliyoni ebyiri z’Amadolari nyuma yo gusinya aya masezerano. Buri musirikare w’u Burundi uri kuri uru rugamba yagombaga kujya yishyurwa Amadolari 5000 ku kwezi, gusa byarangiye umuto yishyuwe Amadolari 70, ofisiye yishyurwa 100.
Amagana y’abasirikare b’u Burundi biciwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mwaka ushize. Abandi banze kurwana, baracyurwa, barafungwa. Harimo n’abahungiye mu bihugu by’abaturanyi.
Muri Mutarama 2025 gusa, abasirikare 48 b’u Burundi banze kujya kurwanira mu burasirazuba bwa RDC, bafungirwa ahantu h’ibanga, bashinjwa kwigomeka.
Abasirikare benshi b’u Burundi bapfuye muri Gashyantare 2025 ubwo Ndayishimiye yoherezaga huti huti abarenga 600 kugira ngo basimbure abari batsinzwe. Icyo gihe hapfuye cyangwa hakomereka abarenga 50% muri bo.
Ubutumwa bw’ingabo z’u Burundi bwakomeje guteza impaka, ubwo byamenyekanaga ko amafaranga menshi yagenewe aba basirikare ajya mu mufuka wa Ndayishimiye. Hari abinubira kujya ku rugamba batazi impamvu yarwo no kubura ibikoresho bihagije.
Bamwe bo mu ngabo z’u Burundi ntibumva ukuntu bakomeza kugaba ibitero kuri M23 bonyine, mu gihe ingabo za RDC n’imitwe igize ihuriro rya Wazalendo bo badashaka kurwana. Abayobozi bakuru muri Guverinoma na bo ntibumva impamvu abasirikare babo bakomeza gupfira muri iyi ntambara.
Ndayishimiye yirengagije ibi byose, akomeza kohereza abasirikare muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakure M23 mu bice yafashe, cyane cyane mu mujyi wa Bukavu no ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Kohereza aba basirikare muri RDC ntibigamije gusa gushaka inyungu bwite kwa Ndayishimiye, ahubwo binashimangira ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ahuriyeho na Tshisekedi ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yaba Ndayishimiye cyangwa Tshisekedi na FDLR, bumva ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi gusa, babishingiye ahanini ku kuba barwanira Abanye-Congo b’Abatutsi bamaze imyaka myinshi batotezwa.
Tariki ya 23 Gashyantare, ni bwo abasirikare bagize indi Birigade boherejwe mu kibaya cya Rusizi kiri hagati y’uruharerekane rw’imisozi ya Mitumba n’uruzi rwa Rusizi, rutandukanya RDC, u Rwanda n’u Burundi.
Abasirikare b’u Burundi bari muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo baburiwe ko uzagerageza kwambuka uruzi rwa Rusizi, asubira mu gihugu cye, azaraswa nk’undi mwanzi wese.
Abasirikare b’u Burundi bakoresha imbunda nini boherejwe ku mupaka wa Vugizo ku ruhande rw’u Burundi, ndetse bahafite na drone igenzura umutekano n’imbunda nini za 120mm na 122mm.