Perezida Ndayishimiye yavuze ko abahombeje u Burundi miliyari 17 Fbu ari ‘Abicanyi’

Ku wa 20 Kanama 2024, Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora igihugu cy’u Burundi, yise abicanyi abahombeje kawa y’iki gihugu ifite agaciro ka miliyari 17 Fbu, asobanura ko aya mafaranga yashoboraga kwifashishwa mu kugura ibikenewe mu gihugu birimo imiti. https://imirasiretv.com/emelyne-wifotozanyije-na-the-ben-yahishuye-ukuri-ku-bivugwa-ko-uyu-muhanzi-yamukuruye-ikariso-mu-gihe-cyo-kwifotoza/

Yabitangarije mu kiganiro n’abahanga mu by’ubukungu cyateguwe na Banki Nkuru y’u Burundi, yavuze amakuru y’iki gihombo yayahawe n’urwego rushinzwe guteza imbere kawa, ODECA, kandi ngo ubu bujura bwakozwe mu myaka ine.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo twahombye miliyari 17. Ni peteroli ingana iki? Mubare, murebe imiti twahombye. Murumva ko abo bantu bayanyereje bishe abantu. Mwumve abantu bapfuye kubera ko batabonye imiti uko bangana? None nk’abo bantu babikoze baremera ko bishe abantu? Iki ni igihe cyo kumva ingaruka zo gusahura umutungo w’igihugu.”

Inkuru Wasoma:  Polisi yataye muri yombi umupolisi wasinze akajya kwica inka z'abaturage

Muri Gicurasi 2024, Perezida Ndayishimiye na bwo yanenze ODECA, agaragaza ko uru rwego rwahombeje abahinzi ba kawa miliyoni 47 z’amadolari mu mwaka umwe. Yasobanuye ko umuhinzi yishyuwe amafaranga y’amarundi 500 ku kilo, ikagurishwa 6000 ku kilo.

Perezida Ndayishimiye yafatiye urugero kuri iki gihombo, abwira Abarundi ko kuyobora u Burundi bigoye kurusha kuyobora “u Buyahudi” bwo mu gihe cya Yezu. Yagize ati “Reka mbabwire, nta gihugu kigoye kuyobora nk’u Burundi. Nashobora nkayobora u Buyahudi mu gihe cya Yesu. Yesu na we yayoboraga indyarya, abiyorobetsi, ibibore mu mutwe, abantu batagira ikindi batekereza.”

Mu kiganiro cya Banki Nkuru y’igihugu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihe kigeze ngo Abarundi bivure iki cyorezo kimaze imyaka myinshi, gusa ahamya ko bitoroshye. https://imirasiretv.com/abanyarwanda-bose-babujijwe-gutiza-cyangwa-gutanga-sim-card-zibabaruyeho/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved