Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yakiraga mu ngoro ye abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye muri icyo gihugu, yongeye kwibasira u Rwanda arushinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RED-Tabara.
Mu mpera z’umwaka washize wa 2023, ubwo yari gutangaza ijambo risoza umwaka nibwo yatangiye gushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Ndayishimiye yongeye kubikomozaho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro n’tangazamakuru.
Iba yabitangaje kandi mbere y’uko yongera akabisubira Ku wa 21 Mutarama, ubwo yaganiriraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo i Kinshasa aho yanagaragarije ko yifuza gutanga umusanzu wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko ababajwe n’uburyo urubyiruko rw’u Rwanda ruboshye ugereranyije n’abandi bo mu Karere.
Perezida Ndayishimiye yabyongeye ku nshuro ya kane abwira abadipolomate yari yakiriye ko u Rwanda rujya gushaka abarwanyi ba RED-Tabara mu nkambi y’impunzi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe, rukabaha imyitozo mbere yo kubaha intwaro zibafasha gutera Leta y’u Burundi.
Perezida Ndayishimiye yagize ati “U Burundi na bwo ntibwigeze bugirirwa impuhwe n’iterabwoba. Twasoje umwaka mu cyunamo cy’abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe ndetse na bashiki bacu bazize igitero cy’iterabwoba cyateguriwe mu gihugu cy’u Rwanda duturanye.”
Yakomeje agira ati “Twatunguwe cyane no kubona iki gihugu cy’u Rwanda duturanye gishaka ibyihebe mu nkambi y’impunzi ya Mahama, kikabaha imyitozo, kikabibungabunga ndetse kikanabiha intwaro cyitwikiriye amategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi.”
Ndayishimiye avuga ibi akomoza ku gitero inyeshyamba za RED-Tabara zagabye mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC. Leta y’u Burundi ivuga ko cyiciwemo abasivile 20, gusa uriya mutwe wo ukavuga ko abo wishe ari abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, ndetse u Burundi buvuga ko icyicaro gikuru cy’uyu mutwe kiri mu Rwanda ku buryo gukorana n’ingabo z’igihugu biborohera.
Mu mpera z’umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rinyomoza ibivugwa na Leta y’u Burundi, ivuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu ikorana na wo ndetse ko nta n’uragaba igitero ku butaka bwacyo uturutse mu Rwanda.