Ibiro bya Perezida w’u Burundi, byatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, bitunguranye yazindutse akora amasuku muri Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera, gusa ngo hari n’aho yageraga agasanga hari umwanda uteye ubwoba. https://imirasiretv.com/uwari-umukuru-wumudugudu-yasanzwe-munsi-yikiraro-yapfuye/

 

Perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, ni yo yemje aya makuru igira iti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura. Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera.”

 

Icyakora hari andi makuru yaje guakara avuga ko hari aho uyu muyobozi yageraga agatungurwa n’umwanda yahasanze nyamara inyubako zaho zigaragara neza. Amakuru avuga ko ubwo yageraga imbere ya Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya SIDA, yavuze ko biteye isoni kuba ku nyubako ziyubashye hagaragara umwanda.

 

Uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abayobozi batandukanye icyumweru cyo gusukura inyubako bakoreramo guhera tariki ya 12 Kanama 2024, abamenyesha ko mu gihe batazabyubahiriza, azabasanga mu biro, abibasohoremo.

 

Yagize ati “Abarundi bakunda ibiruhuko! Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki Cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa. Mubinyuze ku maradiyo yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”

 

Perezida Ndayishimiye yongereyeho ko abaganga ndetse n’abacamanza bo bemerewe gukomeza akazi kabo muri iki cyumweru. https://imirasiretv.com/abarimu-bo-muri-congo-bateguje-leta-ko-bagiye-kwigaragambya/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved