Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame biteganyijwe ko agiye guhurira mu biganiro na mugenzi we wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi ndetse ibiganiro by’aba bombi bizaba bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayoboye, uturuka ku mutekano muke uri mu Burusirazuba bwa RD Congo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Blaise Makasi wa Radio Okapi ku Cyumweru gishize. Tina yavuze ko aba bayobozi biteganyijwe ko bazahurira mu biganiro, nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare bahuriye mu nama nto yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia.
Iyi nama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia yahuje abandi bayobozi bakomeye barimo Perezida João Lourenço wa Angola, initabirwa n’abarimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na William Ruto wa Kenya ndetse mu byo iriya nama yari igamije harimo kurebera hamwe uburyo haboneka agahenge mu ntambara Ingabo za RDC zihanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Tina Salama yavuze ko Tshisekedi ubwo yari mu nama yatangaje ko atazigera agirana ibiganiro na M23 ariko avuga ko yiteguye kugirana ibiganiro n’u Rwanda. Ati “Perezida Tshisekedi yashimangiye ko atazaganira n’inyeshyamba za M23 ko ahubwo yiteguye kuganira n’u Rwanda, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose.”
Leta ya Congo itangaje ibi mu gihe Stéphanie Nyombayire ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ntawe u Rwanda ruzigera rwiseguraho cyangwa rumwake uruhushya rwo kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse ni kenshi Perezida Kagame yivugira ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushaka amahoro, biciye muri gahunda y’ibiganiro.
Amakuru avuga ko ubwo iyi nama yabereye muri Ethiopia yari irangiye Perezida Lourenço yongeye guhura na Perezida Kagame na Tshisekedi ariko buri wese ukwe mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu.
Tina Salama yasoje avuga ko aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bemeranyije ko bazahurira mu biganiro mu rwego rwo guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RD Congo, ndetse ngo nta gihindutse bizaba mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare bibere i Luanda muri Angola.
Ivomo: Bwiza