Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we perezida Recep Tayip Erdogan, aho yifatanije n’abandi bakuru b’ibihugu muri uwo muhango wabaye kuwa 3 Kamena 2023. Perezida Erdogan yarahiriraga kongera kuyobora icyo gihugu indi manda y’imyaka itanu ku inshuro ya gatatu.
Ubwo yarahiraga, perezids Erdogan yashimiye abaturage b’igihugu cye abizeza guteza imbere demokarasi ahereye ku baturage cyane cyane bahereye mu bikubiye mu itegeko nshinga, yijeje abaturage kandi ko azarushaho gushimangira umubano wa Turukiya n’ibindi bihugu by’amahanga hagamijwe kubungabunga amahoro ku isi.
Kuwa 28 Gicurasi 2023 nibwo perezida Erdogan yatsinze amatora ku majwi 52.16% mu gihe uwo bari bahanganye Kemal yagize amajwi 47.84%. uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 78 barimo na perezida Kagame.
Mu mwaka wa 2013 nibwo u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara, ndetse na Turukiya mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 yahise ifungura ambasade yayo mu Rwanda. Ibi bihugu byombi bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye, zirimo ubukungu, umutekano, ubucuruzi n’izindi. Mu mwaka washize u Rwanda rwohereje muri Turukiya ibifite agaciro ka miliyoni 10$, mu gihe rwatumijeyo ibifite agaciro ka miliyoni 79$.