Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Felix Antoine Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro na Perezida Joao Lourenco uyobora Angola nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’uyu Mukuru w’iki gihugu. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-tshisekedi-arembejwe-nuburwayi-bwumutima/
Byatangajwe ko ku wa 1 Kanama 2024, Perezida Joao Lourenco yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku murongo wa telefone, Ariko nanone Perezida wa Angola yahise aganira n’uwa Congo, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatatu. Aho bose baganiraga ku buryo bwo guhagarika intambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa RD Congo, aho inyeshyamba za M23 zihanganye n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije.
Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Lourenco, ntabwo hatangajwe byinshi gusa ngo bavuganye ku myanzuro iheruka gufatirwa i Luanda, ahaheruka guhurira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga (uw’u Rwanda n’uwa Congo). Ni mu gihe Lourenco yaganiriye na Tshisekedi ku byerekeye amasezerano yo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.
Aganira n’itangazamakuru, Perezida Lourenco uyobora Angola yavuze ko igihugu ayoboye kizakomeza gushyira imbaraga mu biganiro kugira ngo hirindwe ingaruka zava mu kunaniranwa hagati y’u Rwanda na Congo. Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa 1 Kanama 2024, umutwe wa M23, watangaje ko utarebwa mu myanzuro yafashwe hagati y’u Rwanda na Congo, aho bari bemeje agahenge mu ntambara iri kubera muri RDC.
Uyu mutwe wavuze ko ibyo guhagarika imirwano bitawureba kuko ntabwo watumiwe mu biganiro byahuje ibihugu byombi ndetse ngo ni kenshi Ingazo za Congo (FARDC) zakoresheje agahenge nk’iturufu zikikusanya nyuma zikagaba igitero gikomeye kuri aba barwanyi. https://imirasiretv.com/itorero-rikomeye-mu-rwanda-ryahagaritswe-rishinjwa-gucamo-ibice-no-kubiba-amacakubiri-namakimbirane-ahoraho-mu-bakiristo/