Perezida Paul Kagame yafashije wa muryango wabyaye impanga eshatu ukabura ubushobozi bwo kubona ibibatunga

Mu ntangiriro z’uku kwezi twabagejejeho inkuru y’umuryango wa MUTUNGIREHE Anastase, uherutse kwibaruka impanga eshatu z’abakobwa, uyu muryango waje kugabirwa inka n’umukuru w’Igihugu H.E Paul Kagame binyuze muri gahunda yo gufasha abatishoboye ya Girinka munyarwanda.

Iyi nka bayishyikirijwe na Visi Meya w’Akarere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi. Uyu muryango utuye mu Murenge wa Kazo, umaze kwibaruka abana batatu, watangarije umunyamakuru wa Radio na TV10 wari wabasuye mu rugo, ko utabona ubushobozi bwo kubona amata yo gutunga aba bana, ndetse bavuga ko bakomeje kugorwa no kwishyura ideni babereyemo ibitaro aba bana bavukiyemo.

Nyuma Akarere ka Ngoma kemereye uyu muryango ko kazabaha inka yo gukamirwa abo bana. Mu byishimo byinshi uyu muturage MUTUNGIREHE Anastase yagize ati “Ukugabiye inka aba agukunda rwose, ndashimira Umukuru w’Igihugu ungabiye inka ihaka izamfasha gutunga abana banjye, bityo bakurane ubuzima bwiza.”

IZINDI NKURU WASOMA  Birakekwa ko abasore babiri basanzwe bapfiriye mu nzu bishwe n’umwuka w’imbabura

IZINDI NKURU WASOMA  Umugabo yishwe n’urushyi yakubiswe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved