Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abakomeje kugaragaza ko bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yari mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer.” Yagaragaje ko amahoro ari ngombwa ndetse buri wese ayakeneye haba imbere mu gihugu ndetse n’uko u Rwanda rubana n’ibindi bihugu, akebura abikomanga mu gatuza bashaka kuyahungabanya.

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, mu madini ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino ku Isi. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko buri muntu akeneye amahoro.

Yagize ati “Twebwe ubanza dukeneye amahoro kurusha abandi, kuko twanayabuze, hari igihe twayabuze pe. Turayabura, amahoro kutaboneka adutwarira n’abacu batagira uko bangana.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko uharanira amahoro aba akeneye kuyakorera no gukomera ku buryo uguteye iwawe umenya kwitabara. Ati “Tugahitamo gukorana n’abandi, tugahitamo kubahana, ukanyubaha nkakubaha, ntabwo bijya inzira imwe gusa, bijya impande zombi.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ubugwari no kwemera ubusumbane kuko ari rwo bayobozi b’ejo hazaza, ndetse ko rugomba gusigasira amateka y’u Rwanda akazaba Umurage. Ati “Naho kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira ntabwo ari byo, mu by’ukuri nzi ko n’Imana atari byo ishaka. Ntabwo Imana ishaka kurema abantu ngo bajye aho ndetse baze bagire abandi babasumba, abandi bemere.”

Yakomeje avuga ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana nta muntu n’umwe ku Isi wahitiramo aho avana u Rwanda, uko arutwara n’aho arugeza. Ati “Nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda , uko arutwara, n’aho arugeza, nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo, na kwa kwemera no gukorana n’abandi.”

Inkuru Wasoma:  Mulindwa Prosper yatorewe kuyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Perezida wa RD Congo, Tshisekedi aherutse gutangaza ko ashaka gutera u Rwanda agahirika ubutegetsi buriho. Ndetse n’umwuka mubi uri hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi waratumye habaho ifungwa ry’imipaka ku ruhande rw’u Burundi ku wa 11 Mutarama nyum yo kurushinja ko rufasha umutwe wa RED-Tabara.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Perezida wa RD Congo, Tshisekedi aherutse gutangaza ko ashaka gutera u Rwanda agahirika ubutegetsi buriho. Ndetse n’umwuka mubi uri hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi waratumye habaho ifungwa ry’imipaka ku ruhande rw’u Burundi ku wa 11 Mutarama nyum yo kurushinja ko rufasha umutwe wa RED-Tabara.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved