Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bukomeye abagabo bakubita abagore babo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yanenze abagabo bose bahohotera abagore babo kugera ku rwego babakubita, avuga ko nta bugabo buba buri mu byo bari gukora ahubwo bagakwiye kujya guhangana n’abagabo bagenzi babo.

Ibi yabitangarije muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu.

Mu ijambo Perezida Kagame yatagejeje ku bari bamukurikiye yagarutse ku ruhare rw’abagore mu kubaka igihugu, nyuma yo kunyura mu mateka mabi yagize uruhare mu gusenya igihugu. Ati “Umugore yagize uruhare mu kubaka igihugu mu bukungu, kandi yabikoze bihereye mu muryango nyarwanda. Iyi ni yo mpamvu twashoboye kongera guhuriza Abanyarwanda hamwe, byagizwemo uruhare runini n’abagore.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi ikirenze ibyo mu rugamba rwo kubohora igihugu n’umugore yabigizemo uruhare runini kuko no ku rugamba bari bahari. Yakomeje avuga ko umugore akwiye guhabwa uburenganzira bwe, kuko ari we nkingi y’urugo, areberera abana, kandi akanagira uruhare mu kureba ubuzima bw’umugabo muri rusange.

Yagize ati “Hari abibaza ngo ariko umugore kumuha uburenganzira bituruka he? Ahatumvikana ni he se? Icy’ingenzi ni ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro cyangwa ngo umubuze ibimugenewe birimo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese.”

Perezida Kagame yanenze by’umwihariko abagabo bahohotera abagore babo, bakabya nyamara bidakwiye. Ati “Ibintu byo guhohotera umugore byo ni ugukabya, ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta n’ubwo abantu bakwiye kubyihanganira. Umugabo aho gukubita umugore se ahubwo yagiye agahimbira ku bandi bagabo bakamukubita ari we.”

Muri iri jambo rya Perezida Paul Kagame yaboneyeho kandi kongera gusaba abagore kugira uruhare mu kureberera uburenganzira bwabo bagafata iya mbere bakinjira mu nzego ziyoboye igihugu kuko babifitiye ubushobozi busabwa bwose, aboneraho kwiyama abakandamiza umugore kuko baba bakandamiza igihugu.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri witeguraga gukora ikizamina cya Leta agapfira muri siporo byagaragaye ko hari byinshi byateje urujijo mu rupfu rwe rwabaye rutunguranye

Inkuru Wasoma:  Igisubizo cyatanzwe na Minisitiri Gasana Alfred ku kuba abagororwa bakwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved