Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 66 y’amavuko kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023. Perezida Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957.
Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuyobozi uzwiho gukunda Abaturage ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora igihugu guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.
Abagize itsinda ry’IMIRASIRE TV bifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwifuriza Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko!