Perezida Paul Kagame yahishuye impamvu yanze guhita ayobora u Rwanda nyuma ya Jenoside

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye na NTV yo muri Kenya yatangaje ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze kuba Perezida kuko yumvaga atiteguye ndetse yirinda ko hazagira utekereza ko aricyo yarwaniraga.

Ibi yabitangarije muri iki kiganiro cyabereye mu gihugu cya Kenya, aho cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo politike ya Leta y’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Perezida Paul Kagame yari abajijwe uko yakiriye kongera gutangwa nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka rye rya FPR Inkotanyi yagize ati “Narabibwiye nti ntabwo mukwiriye gutegereza umunsi nzababwira nti ibi birahagije ntabwo nzakomezanya namwe, narababwiye nti nemera izi nshingano rimwe na rimwe mu buribwe.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko yasabye ubuyobozi bw’ishyaka rye kureba undi muntu ushobora kuzamusimbura mu myaka iri imbere kandi bigakorwa atabigizemo uruhare. Ndetse ahereye kuri iyi ngingo yagaragaje ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasabwe kuba Perezida ariko arabyanga kuko yumvaga atiteguye.

Yagize ati “Numvaga ntarabyiteguriye, naravugaga nti niba bizaba bizabe nyuma ariko atari aka kanya. Narababwiye nti ntabwo nshaka ko hazagira utekereza ko narwanaga kugira ngo mbe Perezida kubera ko nta nubwo nari nzi ko uyu munsi nzaba ndi muzima.”

Yakomeje agira ati “Naravuze nti mureke turebe undi muntu, nzaba ndi mu itsinda ry’abayobozi kandi tuzafasha uzaboneka wese. Ibyo nibyo byabaye, hari abakandida, bambaza icyo ntekereza, ndababwira nti wenda uyu niwe ukwiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko Pasteur Bizimungu yahise aba Perezida kuko Umukuru w’Igihugu yagombaga kuba amenyereye igihugu ndetse abaturage bazi, kuruta gufata umwe mu bahungutse. Akomeza avuga ko na nyuma yo kwegura kwa Perezida Bizimungu kubera amakosa, hari abamwegereye bamubwira ko ibiri kuba byose bari barabimubwiye.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Habaye impanuka ebyiri z'imodoka ku munsi umwe

Yagize ati “Nyuma uyu mugabo (Bizimungu) yaje kujya mu bibazo, bamwe mu bantu baraza barambwira bati twarakubwiye, twaraje ubushize uratwangira none ubu ni gute uzabyanga. Uko niko nabaye Perezida.”

Perezida Paul Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma muri Mata 2000, atorewe gusimbura Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho, maze mu 2003 atorerwa manda ye ya mbere n’amajwi 95%.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye guhangayikira u Rwanda rwa nyuma ye kuko rumaze igihe rwubaka inzego n’abantu. Ati “Icyerekezo kirahari rwose, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, kubaka inzego dukomeza no kugenda twongerera imbaraga, kugeza aho icyo gisubiza ikibazo cya nyuma ya Kagame.”

Inkuru Wasoma:  Hari abacungagereza b’abagore bavuga ko babangamiwe cyane n’uko amacumbi bararamo yegeranye n’ay’abagabo

Yagize ati “Nyuma uyu mugabo (Bizimungu) yaje kujya mu bibazo, bamwe mu bantu baraza barambwira bati twarakubwiye, twaraje ubushize uratwangira none ubu ni gute uzabyanga. Uko niko nabaye Perezida.”

Perezida Paul Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma muri Mata 2000, atorewe gusimbura Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho, maze mu 2003 atorerwa manda ye ya mbere n’amajwi 95%.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye guhangayikira u Rwanda rwa nyuma ye kuko rumaze igihe rwubaka inzego n’abantu. Ati “Icyerekezo kirahari rwose, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, kubaka inzego dukomeza no kugenda twongerera imbaraga, kugeza aho icyo gisubiza ikibazo cya nyuma ya Kagame.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved