Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane muri Sena y’u Rwanda, batarimo Uwizeyimana Evode. https://imirasiretv.com/rusizi-umugabo-arembeye-mu-bitaro-nyuma-kugerageza-kwiyahura-inshuro-ya-gatatu-ntapfe/
Aba Basenateri bagiriwe icyizere baje bakurikira 12 baherutse gutorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, babiri batowe mu mashuri makuru na za Kaminuza bya Leta n’ibyigenga ndetse na babiri batanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Mu gihe Dr Ngarambe François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wenyine mu bari bayisanzwemo wongewe kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.
Dr. Usta Kayitesi we yagizwe Umusenateri, nyuma y’igihe gito akuwe mu mwanya wo kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Solina Nyirahabimana, we yagizwe Umusenateri nyuma y’uko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi Matego.
Bibiane Gahamanyi Mbaye, we ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Senegal akaba ari Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Mu gihe afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’iterambere, by’umwihariko, yakoze cyane mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire n’ubwuzuzanye. https://imirasiretv.com/rusizi-umugabo-arembeye-mu-bitaro-nyuma-kugerageza-kwiyahura-inshuro-ya-gatatu-ntapfe/
Dr. Francois Xavier Kalinda yari asanzwe ari Perezida wa Sena
Bibiane Gahamanyi Mbaye yagizwe Umusenateri
Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera
Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB
Evode Uwizeyimana ntabwo yasubiye muri Sena y’u Rwanda