Perezida Paul Kagame yatangaje ijambo risubiza abamaze iminsi bavuga ko bashaka gutera u Rwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu birori byo gusoza umwaka wa 2023, byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 31 Ukuboza 2023. Yatambukije ijambo avuga ko u Rwanda rushobora kwihanganira kunengwa no kubugwa nabi uko byaba bingana kose n’ubwo ibyinshi biba bidafite ishingiro, ariko ko rudashobora kwihanganira icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu ubwo yinjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2024, yatangiye yibitsa Abanyrwanda ibyiza bagezeho muri uyu mwaka basoje, ko aribyo byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu birimo iby’imyidagaduro ndetse n’ibya siporo byagize uruhare mu kuzanira amahirwe Abanyarwanda benshi, bityo bikazamura imibereho myiza.

Mu byo yavuze harimo Inama mpuzamahanga nka Women Delivery, Iserukiramuco rya Giants of Africa, irushanwa rya Basketball rya BAL ndetse n’ibitaramo bya Global Citizen. Mu ijambo rye yagize ati “Kwakira ibi birori byose, bitanga akazi n’amafaranga ku Banyarwanda, bigateza igihugu imbere, ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yakomeje avuga ko nubwo umwaka wa 2023 habayeho ibyiza, n’ibibi bitabura, avuga ibibazo birimo nk’imyuzure yibasiye Intara y’Iburengerazuba yahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda. Nanone yavuze ko hari n’ibibazo by’umutekano biri mu karere ndetse n’ibiri ku mipaka ihuza u Rwanda na bimwe mu Bihugu, ariko yabwiye abanyarwanda ko hazakorwa ibishoboka byose ariko ntibibagereho.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunenga no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingira. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.” Aya magambo yayavuze abwira Abanyarwanda ndetse akaba ari igisubizo ku bayobozi ba RDC nka Tshisekedi wigeze gutangaza ko azatera u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yasozaga ijambo rye yakomeje kwibuta Abanyarwanda ko ahabi bavuye ari urugero rwiza rwo kudacika intege, ndetse bikaba isomo ryigisha Abanyarwanda ko nta heza batagera. Yagize ati “turebye aho twavuye n’uko twari tubayeho dusanga nta mpavu yo kwinuba cyangwa ngo ducike intege, imbaraga tubona mu rubyiruko, zigomba kutubera ikimenyetso cy’ahazaza kandi tukagira icyizere cy’ejo hazaza heza.”

Inkuru Wasoma:  Madamu Jeannette Kagame yaganiriye na Soeur Immaculée

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved