Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatowe nka Perezida mwiza urusha abandi muri Afurika nyuma y’uko ahigitse abandi bakuru b’ibihugu bitadukanye ku majwi 56%.
Perezida Kagame atsinze aya matora nyuma y’uko ikinyamakuru The Kenyans cyo muri Kenya cyakoze ikusanyabitekerezo (Poll) cyifashishije urubuga rwa X. iri tora ryakozwe n’iki kinyamakuru gikurikirwa n’abarenga miliyoni 1.6, ryitabiriwe n’abantu 9,645 risiga Paul Kagame ari we uje ku mwanya wa mbere.
Perezida Kagame ahigitse abo bari bahanganye barimo William Ruto wa Kenya wagize amajwi 24%, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wagize amajwi 17% ndetse na Bola Tinubu wa Nigeria n’amajwi 3%.
Si ubwa mbere Perezida Kagame atsinze amatora nk’aya, kuko muri Gashyantare umwaka ushize iki kinyamakuru cyakoze ikusanyabitekerezo ryari rigamije gushaka uwayobora Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba mu gihe byaba ngombwa ko iyoborwa n’umuntu umwe, nabwo Perezida Kagame yaje ku mwanya wa mbere.
Ayo matora na yo yarangiye Perezida Kagame atsinze ku majwi 43% akurikiwe n’abari mo Ruto wa Kenya wagize amajwi 34%, Yoweri Museveni wa Uganda n’amajwi 9% na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania n’amajwi 14%
Ivomo: Bwiza