Perezida Paul Kagame yavuze ko hari insengero zigiye gutangira gusoreshwa

Mu gihe hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero zimwe zifungura ku bwinshi zigamije kunyunyuza imitsi y’abazigana, ateguza kujya zitanga imisoro. https://imirasiretv.com/umusore-wimyaka-23-yaryamanye-numukobwa-kugeza-ashizemo-umwuka/

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe. Ni mu gihe RGB iheruka gutangaza ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Ni ukuvuga ko 59.3% by’ibihumbi 13 bingana n’insengero 7709.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu batagakwiye gufata umwanya munini batkereza ku gufungwa kw’insengero, ni mu gihe abaturage bari bamaze iminsi bamusaba kugira icyo abikoraho. Ati “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma umunyarwanda atagira inzara, zose mugiye kuzimarira mu bintu…”

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi ari mu bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa kawunga

Yakomeje agira ati “Ko twagize ikiganiro, tukaganira bihagije ndetse bigasa nkaho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twakongera gusubira ha handi? Ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri umwe yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa warangiza erega abantu bakishyura n’udafite.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari insengero nyinshi zikora zigamije kunyunyuza imitsi y’Abakirisiru, agakomeza anenga ubuhanuzi bugamije kuyobya Abakirisitu busigaye buzanwa na bamwe bishakira imibereho, bityo hakwiye kujyaho imisoro. Yagize ati “Ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo akamure na duke abantu bari bafite, kugira ngo bibonere umutungo wabo.” https://imirasiretv.com/abafana-ba-apr-fc-bakoze-impanuka-ikomeye-ubwo-barekezaga-muri-tanzania-amafoto/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved