Perezida Paul Kagame yemeye kuzagirana ibiganiro na Felix Tshisekedi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa angola yatangaje ko kimwe mu byavuye mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Joao Lourenco wa Angola ari uko Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yemeye kuzahura na Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bakemure ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Angola, aho yaganiriye na mugenzi we uyobora iki gihugu, Joao Lourenco usanzwe ari umuhuza biganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yemeye guhura na Tshisekedi bakaganira nyuma y’uko mu byumweru 2 bishize, Felix Tshisekedi na we yemeye ko ashaka ibiganiro na Paul Kagame mu rwego rwo gukemura amakimbirane y’ibi bihugu byombi.

Perezidansi y’u Rwanda ishimangira aya makuru yagize iti “Kagame na Lourenço bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura impamvu muzi z’intambara.” Icyakora u Rwanda ntirwemeje uko guhura na Tshisekedi nk’uko byavuzwe ku ruhande rwa Angola.

Mu gihe ubwo iyi nama yabereye i Luanda yarangiraga, Minisitiri Tete Antonio wa Angola yabwiye abanyamakuru ko “byemeranyijwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Felix Tshisekedi, bikaba ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza biganiro w’ibi bihugu.”

Perezida Joao Lourenco yabaye umuhuza kuri iki kibazo, bigenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Amaze guhuza aba bategetsi bombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize.

Ni mu gihe ibi bihugu byitana ba mwana kuko u Rwanda rushinjwa na RDC gufasha M23 irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nyamara ni kenshi rwakunze kubihakana ruvuga ko ntaho ruhuriye nibyo rushinjwa, gusa u Rwanda narwo rugashinja RD Congo gufasha umutwe FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, nubwo iki gihugu kibihakana.

Inkuru Wasoma:  Abakoresha Facebook na Instagram bagiye gutangira kwishyurwa mu kindi gihugu cyo muri Afurika

Inkuru bijyanye: https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-agiye-kugirana-ibiganiro-na-tshisekedi/

Inkuru Wasoma:  Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gutwara abantu bwitezweho gukemura burundu ikibazo cyo mu mihanda

Inkuru bijyanye: https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-agiye-kugirana-ibiganiro-na-tshisekedi/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved