Perezida Paul Kagame yibajije niba miss Rwanda itagira amategeko ndetse n’abayikurikirana kugeza ubwo igera aho gucuruza abakobwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ku buryo bitagomba kubaho ko habaho abantu bahohoterwa bigacecekwa, cyangwa se nabo bakanga kuvuga kubera ubwoba, atanga urugero ku bakobwa bagiye bitabira miss Rwanda mu myaka yagiye itambuka bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi nyakubahwa paul Kagame yabigarutseho mu nama nkuru y’umuryango wa FPR, aho asoza yikije no ku ngingo z’ibimaze iminsi biri kuba muri iri rushanwa rya miss Rwanda nyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudone uzwi ku izina rya Prince kid usanzwe arihagarariye nk’umuyobozi wa Rwanda inspiration backup.

Perezida Paul Kagame ati” nabanje kubimenya bivuye muri RIB ko hari umuntu bafunze. Njye najyaga numva bavuga miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo hari ibintu umuntu yihorera kubera ko ntacyo bitwaye ntanicyo bitanze”.

Yakomeje avuga ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma baje kuvamo bahohotera abana b’abakobwa, ati” kubacuruza cyangwa se nabo ubwabo kubahohotera,bikabera mu gihugu cyacu nabo ubwabo bagaceceka cyangwa se ntibagire icyo babivugaho, abandi ntibabizi”.

Perezida yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yakwihangira umurimo bikarenza akagera no kuwo guhohotera abandi. Yakomeje avuga ko kandi ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe indi ntera, kuko usanga abantu bavanwa mu gihugu bya magendu bakajya gucuruzwa hanze ndetse bakaba n’abacakara.

Inkuru Wasoma:  Uwakodesheje Apotre Mutabazi inzu aratabaza kubw’igihe kinini Mutabazi amaze atishyura.

Perezida yakomeje avuga koi bi bintu ataribyo haba mu rwego urwo arirwo rwose, kumva ngo mu gisirikare barakuzamura mu ntera kuko wabanje kubashimisha abo hejuru, cyangwa se muri minister runaka, rwose Atari ibintu bifite agaciro.

Yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba kubakaa ubunyamwuga kuburyo nta muntu uzajya ahohoterwa ngo abiceceke bumva ko uwo bashaka kurega ariwe baregera. Ati”simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati urarega nde?”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo habayeho sisiyete ireba uburanga bw’abakobwa idakurikije amategeko, mbese nta mategeko ayikurikirana nta n’umuntu uyireberera. Ati” abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye,mu bantu cumin a bangahe bagiye bahohoterwa havuyemo umwe aranga, ndetse ariko yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana”.

Perezida yavuze ko iryo hohoterwa abantu bagomba gushaka uko ricika, kuko ritari mu muco ndetse no mu ndangagaciro z’abanyarwanda.

Turabasaba gukomeza kujya muza kudusura mwisomera amakuru agezweho ako kanya mu gihugu cyacu, musura urubuga rwacu buri uko mubonye akanya.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved