Perezida Paul Kagame akana n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo (Rtd) Maj. Gen Martin Nzaramba na Col. Dr Etienne Uwimana nk’uko byatangajwe n’itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda. https://imirasiretv.com/polisi-yasanze-uduhanga-twabantu-24-mu-rusengero-rwumugabo-wavuze-ko-ari-umuvuzi/
Icyakora iri tangazo ntirivuga impamvu aba basirikare bo ku rwego rwo hejuru birukanywe mu ngabo z’u Rwanda. Gusa RDF ivuga ko Perezida Kagame yirukanye mu ngabo abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bo hejuru na ba Ofisiye bato 19.
Perezida Paul Kagame yanirukanye, ndetse anategeka ihagarika rya kontaro ku basirikare 195 bo mu yandi mapeti. Ku itariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo izina Maj. Gen Martin Nzaramba ryasohotse ku rutonde rwa ba General 12 basezerewe mu ngabo.
Uyu mugabo yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yarwo yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho. https://imirasiretv.com/polisi-yasanze-uduhanga-twabantu-24-mu-rusengero-rwumugabo-wavuze-ko-ari-umuvuzi/