Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye Dr Jeanne d’Arc Mujamawariya ku mwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. Iri tangazo rigira riti “None ku wa 25 Nyakanga 2024, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”
Minisitiri Mujawamariya yirukanywe kuri izi nshingazo nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), nyuma y’ukwezi n’igice ahinduriwe imirimo, aho yahawe izi nshingano ku itariki 12 z’ukwezi gushize ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko yahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije, umwanya yamazeho imyaka ine n’igice.