Perezida Paul Kagame yoherereje impano Diomaye Faye watsindiye kuyobora Senegal – AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, nyuma y’uko Bassirou Diomaye Faye asoje  umuhango wo kurahirira kuba Perezida mushya wa Sénégal, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Dr Ngirente yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal akamugezaho ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na Perezida Kagame. ni mu gihe kandi u Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize. Guhera mu 2016 kandi RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi henshi hatandukanye.

Inkuru Wasoma:  Ibyo wamenya kuri Lt Col Simon Kabera wagizwe umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda wamamaye mu guhimbaza Imana

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwatangaje igifungo rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved