Perezida Putin yagaragaje ibyatuma yemera kuganira na Zelensky

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kizagirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu gihe uyu mugabo azaba yongeye gutorwa, kuko umwanya ubu ariho u Burusiya buwufata nk’udakurikije amategeko.

Impamvu ngo ni uko manda ya Zelenskyy yarangiye muri Gicurasi 2024, ndetse amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ukraine yagombaga kuba muri Mata 2024 yasubitswe ku bw’intambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byaranze umwaka cyabaye kuri uyu 19 Ukuboza 2024, Putin yasobanuye ko Itegeko Nshinga rya Ukraine rigena ko manda ya perezida idashobora kongerwa mu gihe igihugu kiri mu ntambara.

Perezida Putin yagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ari yo ifite ubushobozi bwo kongera manda yayo hadakozwe andi matora mu bihe by’intambara.

Uyu muyobozi w’u Burusiya yavuze ko nubwo Zelensky yashyiraho abayobozi bangana bate, bose bafatwa nk’abatemewe kuko manda ye yarangiye, ibyumvikana ko nta muntu yakwemera gukorana ibiganiro mu gihe ari mu mwanya utaratorewe.

Inkuru Wasoma:  Abaturage ba Ukraine benshi bifuza ko intambara irangira

Icyakora nubwo bimeze bityo, Perezida Putin yavuze ko igihugu cye cyiteguye kujya mu biganiro nta yandi mananiza gishyizeho, uretse ibyemerejwe i Istanbul mu 2022.

Ibyo birimo, ko Ukraine itagomba kugira aho ibogamira, itagomba kujya muri OTAN, ndetse no kugabanya intwaro ikura mu mahanga.

Putin yongeraho ko mu biganiro bizaba byose, hatagomba kwirengagizwa ibice bya Ukraine yigaruriye, akavuga ko uko byagenda kose bizaguma mu maboko y’u Burusiya.

Ati “Ukraine niba ishaka ko tujya mu biganiro, nibanze inoze ibintu byayo uko ibyumva ariko imenye ko twe tuzasinyana amasezerano n’ubuyobozi buriho mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu uwemewe n’amategeko ni Inteko Ishinga Amategeko cyangwa perezida wayo.”

Mu ikusanyabitekerezo riherutse gukorwa n’umuryango wo muri Ukraine wagaragaje ko amatora abaye ubu uyu mugabo yabona 16% gusa by’amajwi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved