Perezida Dr. William Samoei Ruto wa Kenya yasezeranyije abanyeshuri biga mu mujyi wa Nairobi ko azabaha imashini ikora chapati miliyoni ku munsi.
Iri sezerano yaritanze ubwo we na Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, basuraga ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya St Teresa, kuri uyu wa 11 Werurwe 2025.
Guverineri Sakaja yamenyesheje Perezida Ruto ko abanyeshuri 300.000 b’i Nairobi bagaburirwa binyuze muri gahunda ya “Dishi na County”, amugezaho icyifuzo cy’iyi mashini.
Yagize ati “Abana barenga 300.000 bagenewe iyi gahunda; bisobanuye ko dukeneye imashini ikora chapati miliyoni imwe buri munsi. Nayisabye Perezida.”
Perezida Ruto yabwiye abanyeshuri ko Guverineri Sakaja ko yiteguye kugura iyi mashini, amuha umukoro wo kuyishaka. Ati “Nemeye kugura imashini ikora chapati. Guverineri, umukoro wawe ni ugushaka aho nayigura.”
Imashini ikora chapati miliyoni imwe ku munsi ifite agaciro k’amashilingi ya Kenya agera ku 150.000 (miliyoni 1,6 Frw).