Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina (Transgender people) mu mukino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore.
Donald Trump akigera ku butegetsi yasinye itegeko ribuza ababana bahuje ibitsina kujya mu gisirikare, nyuma y’igihe gito avuga ko agomba gushyiraho amategeko na politike bihindura ibintu ku buryo abantu bihinduje igitsina azabirukana mu mirimo itandukanye.
Nyuma y’iminsi irindwi akumiriye abihinduje igitsina mu gisirikare, yageze no muri siporo, asinya “Itegeko rikumira abagabo mu mikino y’abagore”.
Ubwo yashyiraga umukono kuri iri tegeko ku munsi wahujwe n’Umunsi wahariwe imikino y’Abagore tariki ya 5 Gashyantare, yavuze ko “ubu noneho intambara yabaga mu mikino y’abagore irarangiye.”
Trump kandi muri uyu muhango yashimiye umunyapolitiki wabayeho umukinnyi wo koga uzwiho kuvuganira abagore muri siporo, Riley Gaines, ku bw’umuhate yagize kugira ngo iri tegeko risinywe.
Trump kandi yasabye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kuvugana na Komite Olempike ku Isi, akayimenyesha ko Amerika itazemera ko abakinnyi bayo bihinduje ibitsina bakina amarushanwa y’Imikino Olempike iteganyijwe kubera i Los Angeles mu 2028.
Nyuma yo gusinya iri tegeko, umukinnyi w’icyamamare wa Golf muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinaga nk’uwihinduje igitsina, Hailey Davidson, yahise asezera burundu kuri uyu mukino.