Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze imbabazi ku bantu barenga 1,500 bashinjwaga kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwinjira ku nyubako ya Capitol ku itariki ya 6 Mutarama 2021. Izi mbabazi zatangajwe ku wa Mbere, nyuma y’uko Trump arahirira kuyobora manda ye ya kabiri.
Ku itariki yavuzwe, itsinda ry’abashyigikiye Trump ryarenze ku mabwiriza y’umutekano maze rigerageza gufata ku ngufu inyubako ya Capitol i Washington DC, rigamije guhagarika ibikorwa byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora yo mu 2020. Mu gihe bamwe muri aba bigaragambyaga nta bikorwa bya violence bagaragaje, hari abandi bahanganye n’abapolisi ndetse banangiza ibikorwa remezo. Umwe muri bo, Ashli Babbitt, yarashwe n’umupolisi ubwo yageragezaga kwinjira mu cyumba cy’abadepite, maze ahita yitaba Imana.
Trump yakomeje guhakana ko yatsinzwe amatora yo mu 2020, avuga ko ayo matora yibwe. Yatangaje ko abaregwa kubera ibyabereye ku ya 6 Mutarama ari “intwari n’imbohe za politiki,” ndetse yashinje ubutegetsi bwariho kubahohotera hagamijwe inyungu za politiki.
Ishyaka ry’Abademokarate ryashinjije Trump guteza imyigaragambyo ya Capitol, bikaba byaratumye yeguzwa na Kongere muri 2021. Gusa Trump we yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibirego bishingiye ku nyungu za politiki, yise “ugushakirwa ibibazo mu buryo butaboneye.”
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Hill, imbabazi zatanzwe na Trump zirimo na Enrique Tarrio, wahoze ari umuyobozi w’itsinda ry’ubutagondwa rizwi nka Proud Boys, wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 22. Umunyamategeko wa Tarrio yavuze ko uyu mugabo ari “gusoza ibisabwa ngo arekurwe.”
Mu itegeko rye, Trump yatanze imbabazi zuzuye ku bantu bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibyabereye hafi cyangwa ku nyubako ya Capitol ku ya 6 Mutarama 2021. Byongeye kandi, abantu 14 bagabanyirijwe ibihano byabo. Trump yavuze ko yifuza ko “abantu bava muri gereza uwo munsi,” ubwo yari mu biro bye bya Oval Office.
Perezida Trump yategetse kandi ko ibirego byose bikiri mu nkiko byerekeye iyi myigaragambyo bihagarikwa. Yavuze ko izi mbabazi ari uburyo bwo gukosora “akarengane gakomeye kabaye ku rwego rw’igihugu” ndetse n’intambwe yo kugera ku “bwiyunge bw’igihugu.”