Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje Joe Biden yasimbuye ku butegetsi ari we wateye intambara yo muri Ukraine.
Ubwo Trump yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022 ari iya Biden.
Yagize ati “Iyi si intambara yanjye. Maze igihe gito ngarutse hano… Biden yabahaye miliyari na miliyari z’Amadolari. Ibyo byari ukwibeshya gukomeye. Iyo agira ubwenge nubwo atabufite, iyo ntambara ntiyari kuba.”
Yakomeje avuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije iyi ntambara kuko atubahaga Biden, yongeraho ko Biden atigeze agirana umubano mwiza na Zelensky.
Agaragaza zimwe mu ngaruka z’iyi ntambara yagize ati “Ubu hari abantu miliyoni nyinshi bapfuye kandi buri umwe muri bo yari akwiye kuba akiri muzima uyu munsi.”
Trump kandi yatangaje ko atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2020, atari kwemera ko iyi ntambara ibaho, ndetse ashimangira ko kuyihagarika ari inshingano ze nubwo hakirimo ibibazo byinshi