banner

Perezida Tshisekedi ntazitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntazitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2025.

Igiye kuba inshuro ya gatatu yikurikiranya Perezida Tshisekedi atitabira iyi nama imuhuza n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, nyamara umutekano muke muri RDC wari mu mpamvu nyamukuru zatumye zitegurwa.

Iyi nama yateguwe n’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, nyuma yo kuganira ku murongo wa telefone na Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC.

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, Perezida Ruto yagize ati “Nyuma yo kuganira n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango EAC, mu masaha 48 tuzahurira mu nama idasanzwe yiga ku bizakurikiraho.”

Inkuru Wasoma:  Umugore wa Tshisekedi yasuye abarwanyi ba FDLR mu bitaro

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yatangarije Jeune Afrique ko uyu Mukuru w’Igihugu atazitabira iyi nama bitewe n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Salama yagize ati “Birasobanutse, ko bitewe n’ikibazo gihari ubu, Perezida ntabwo azaba kwitabira iyi nama.”

Uyu Muvugizi yasobanuye ko Perezida Tshisekedi ashyigikiye ibiganiro bya Nairobi bihuza Abanye-Congo n’ibya Luanda bihuza RDC n’u Rwanda.

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari kugenzura umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 ufashe uyu mujyi mu gihe ubutegetsi bwa RDC bwari bukomeje kwanga igitekerezo cyo kugirana na wo ibiganiro bitaziguye, hagamijwe gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro arambye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!