Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yageze i Bruxelles mu Bubiligi, maze asaba iki gihugu gufatira ibihano bikomeye u Rwanda ashinja ko rushoza intambara ku gihugu ayoboye.
Ubwo yari ageze i Bruxelles yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo. Ndetse amakuru avuga ko aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RD Congo, aho ingabo za Kinshasa (FARDC) zihanganye n’inyeshyamba za M23.
Perezida Tshisekedi aganira n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi, yavuze ko mu byari byamujyanye harimo no gusaba iki gihugu ko cyafatira ibihano bikomeye u Rwanda, ni nyuma yo kurushinja gufasha no gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze igihe zihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ayoboye.
Tshisekedi yagize ati “Nk’uko mushobora kubyibwira, nasabye ibihano. Ibihano ni cyo kintu cyonyine gishobora gusubiza inyuma uyu munyagitugu, Paul Kagame.”
Yavuze ko kandi indi ngingo y’ingenzi yari yamujyanye ari iy’amasezerano yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baheruka gusinyira i Bruxelles. Mu gihe mu Cyumweru gishize, uyu muyobozi yari yatangaje ko ateganya gukora igishoboka cyose mu rwego rwo kudobya aya masezerano, harimo no kuba yakwiyambaza inzira z’ubutabera.
Tshisekedi kandi yabwiye itangazamakuru ko yishimiye ko u Bubiligi bwamwemereye kumufasha bukajya bugenzura aho u Rwanda ruzajya rukura amabuye ruha EU, avuga ko abizi neza ko amabuye u Rwanda rugurisha ruyiba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukuru wa Congo kandi agiye mu Bubiligi nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yari muri Angola aho yabonanye na Perezida w’iki gihugu Joao Lourenço, usanzwe ari umuhuza muri iyi ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo z’ikigihugu, hamwe n’abari kuzifasha, guhangana n’umutwe wa M23.
Si ubwa mbere Tshisekedi n’abayobozi bayoboranye bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kwiba amabuye y’agaciro, nyamara rwo rukabihakana ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo, Icyakora mu minsi yashize ubwo Tshisekedi yaganiraga n’itangazamakuru ryo mu gihugu cye yavuze ko ashaka kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, aho kubigirana na M23 irwanira mu Burasirazuba bwa RDC.