Mu minsi ishize nibwo inkuru yatangiye gicicikana ivuga ko bamwe mu bakandida bahanganye na Perezida wa RD Congo, Felix Antoine Tshisekedi, basabye ko amatora y’uyu mwaka yaseswa. Perezida Tshisekedi akaba yohereje ingabo zidasanzwe mu gihugu hose cyane cyane mu bice byiganjemo abakandida batavuga rumwe nawe.
Ibi nubwo yabikoze gutya akomeje kuza ayoboye bagenzi be biyamamarije kuyobora igihugu cya Congo, haba mu baturage batoreye hanze y’igihugu cyangwa se imbere mu gihugu. Nk’uko bigaragara mu bantu 1.029.616 batoye ariko baba hanze ya Congo hamwe n’abatoye mu duce 22 two muri Congo, Felix Tshisekedi aza afite amajwi ku kigero cya 82.60%.
Mu gihe uwo bahanganye uza ku mwanya wa hafi ari Moise Katumbi Chapwe, yaje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 147.053 cyangwa 14.30%, uwatunguranye muri bo ni Radjabho Tebabho Soborabo, perezida w’ishyaka rya ‘Congolais unis pour le changement’ (CUC) n’amajwi 9.263 cyangwa se 0.90% aho akurikiwe na Martin Fayulu n’amajwi 7965 cyangwa 0.80%.
CENI yatangaje ko uretse agace ka Kenge mu Ntara ya Kwango, Martin Fayulu, yatsinze ku majwi 57,9%, ahandi hose ni Tshisekedi wazaga ku mwanya wa mbere, ndetse igikorwa cyo kubara amanota kiracyakomeje.