Perezida Tshisekedi yatangaje aho umugambi we wo gutera u Rwanda ugeze

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko yisubiyeho ku isezerano yahaye abanye-Congo ry’uko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu azashoza intambara ku Rwanda.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa kane, bwari ubwa mbere afashe ijambo mu ruhame kuva mu kwezi gushize arahiriye gutegeka igihugu kuri manda ya kabiri, ndetse abakurikiye iki kiganiro bahamye neza ko cyagarukaga ku Rwanda 80%.

Iri sezerano ry’uko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku Rwanda, yarihaye abanye-Congo ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize.

Tshisekedi yagize ati “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Si ubwo gusa kuko umunsi ku munsi ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza byagaruikaga ku Rwanda uko bwije n’uko bukeye, abenshi babibonaga nk’iturufu akoresha kugira ngo azabone amajwi. Hari ahandi yagize ati “Igisirikare cyacu (FARDC) gufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kandi kiri i Goma, ibyo nibiba ntabwo Kagame azarara iwe ahubwo azarara mu ishyamba.”

Tshisekedi yavugaga ko azatera u Rwanda mu gihe haba hari isasu riguye mu mujyi wa Goma, yashinjaga Perezida Kagame gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC, ashimangira ko yiteguye gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose. Yungamo ati “Paul Kagame Paul ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Fatshi Béton.”

Nyuma y’uko atangiye kuyobora manda ya kabiri yatangiye kotswa igitutu na bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bamwishyuza isezerano yabaye ryo gushoza intambara ku Rwanda. Ibi babimusaba kuko umujyi wa Goma umaze kuzengurukwa n’inyeshyamba za M23 ndetse buri kwezi barasamo ibisasu inshuro nyinshi.

Inkuru Wasoma:  Dore abantu batazemererwa gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepide mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru yavuze ko kuri ubu inzira zo gushoza intambara yazivuyemo ahubwo yayobotse iy’ibiganiro. Ati “Abantu bishyizemo ijambo gushoza intambara birashoboka ko ari ijambo ry’uburozi. Gusa ntibakwiye kwibagirwa uko byari kugenda iyo haza kubaho gushoza iyo ntambara. Mbere na mbere hagombaga kubaho guhuza imitwe yombi y’Inteko. Tujya mu ntambara tugendeye ku biri mu Itegeko nshinga. Tuyitangaza iyo imitwe yombi yahuye, ikaduha uburenganzira.”

Yakomeje agira ati “Ibihe turimo ubu uko bimeze, nabibabwira, ndi uwa mbere mu bareba ibiba. Uko bimeze ntabwo bimpa gushyira mu bikorwa ibyo nari navuze. Si Kubera ko ntashobora kubikora cyangwa ntabishaka, ahubwo ni uko hari ibikorwa byinshi biganisha ku guharanira amahoro ari na yo nzira nziza irimo ubwenge, aho gushyira imbere intambara.”

Perezida Tshisekedi yasobanuye ko mu nzira nyazo ziriho harimo nka gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida João Lourenço bizamuhuza na Perezida Paul Kagame, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’iya EAC iyobowe na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Kuri ubu Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, ndetse biteganyijwe ko nyuma yo kuhava agomba kwerekeza i Bujumbura n’i Kinshasa aho agomba guhura na ba Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi.

Muri iki kiganiro yavuze ko kandi yiteguye kuyoboka inzira y’ibiganiro mu gihe iganisha ku mahoro ariko avuga ko nibiba ngombwa ko amahoro aboneka binyuze mu nzira y’intambara naho yiteguye.

Inkuru Wasoma:  Dr. Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yahishuye Akarere kamwe kamubangamiye mu bikorwa byo kwiyamamaza agasabira igihano gikakaye

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru yavuze ko kuri ubu inzira zo gushoza intambara yazivuyemo ahubwo yayobotse iy’ibiganiro. Ati “Abantu bishyizemo ijambo gushoza intambara birashoboka ko ari ijambo ry’uburozi. Gusa ntibakwiye kwibagirwa uko byari kugenda iyo haza kubaho gushoza iyo ntambara. Mbere na mbere hagombaga kubaho guhuza imitwe yombi y’Inteko. Tujya mu ntambara tugendeye ku biri mu Itegeko nshinga. Tuyitangaza iyo imitwe yombi yahuye, ikaduha uburenganzira.”

Yakomeje agira ati “Ibihe turimo ubu uko bimeze, nabibabwira, ndi uwa mbere mu bareba ibiba. Uko bimeze ntabwo bimpa gushyira mu bikorwa ibyo nari navuze. Si Kubera ko ntashobora kubikora cyangwa ntabishaka, ahubwo ni uko hari ibikorwa byinshi biganisha ku guharanira amahoro ari na yo nzira nziza irimo ubwenge, aho gushyira imbere intambara.”

Perezida Tshisekedi yasobanuye ko mu nzira nyazo ziriho harimo nka gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida João Lourenço bizamuhuza na Perezida Paul Kagame, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’iya EAC iyobowe na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Kuri ubu Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, ndetse biteganyijwe ko nyuma yo kuhava agomba kwerekeza i Bujumbura n’i Kinshasa aho agomba guhura na ba Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi.

Muri iki kiganiro yavuze ko kandi yiteguye kuyoboka inzira y’ibiganiro mu gihe iganisha ku mahoro ariko avuga ko nibiba ngombwa ko amahoro aboneka binyuze mu nzira y’intambara naho yiteguye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved