Perezida Tshisekedi yatangaje ikintu gikomeye ku byo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari mu nama y’umutekano yiga ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC yabereye muri Ethiopia, yahakanye yivuye inyuma ko atazigera agirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 avuga ko uteza umutekano muke mu gihugu cye.

Iyi nama yahurije hamwe abakuru b’Ibihugu barimo abo mu muryango w’Akarere ka Afurika y’iburasirazuba, uwa Angola n’uwa Afurika y’Epfo. Ibera muri Ethiopia ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku wa 16 Gashyantare 2024.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje biti “Mu ijambo yavugiye mu nama yabereye mu muhezo ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharamira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi, yagaragaje uruhare rw’u Rwanda mu mutekano muke no gusahura ubutunzi mu Burasirazuba bwa Congo.”

Tshisekedi yashinje u Rwanda kugira uruhare mu ntambara igihugu cye gihanganiyemo n’umutwe wa M23, avuga ko icyo M23 ikwiye gukora ari uguhagarika imirwano irimo, ikava mu bice byose igenzura no kujya mu nkambi y’agateganyo yateganyirijwe mbere y’uko abarwanyi bayo basubira mu buzima busanzwe.

Si Perezida watangaje ibi gusa kuko n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko Tshisekedi yavugaga aya magambo nta guca ku ruhande, kandi ko yamenyesheje abakuru b’ibihugu ko igihugu cye kitazagirana imishyikirano na M23. Ati “Ntabwo tuzigera tugirana imishyikirano na M23.”

Mu gihe Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kugira uruhare muri iyi ntambara, rwo rwagaragaje ko imizi y’ikibazo cyo muri RDC irimo ubuyobozi bubi bw’iki gihugu budafite ubushake bwo gukemura ibibazo by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda birimo ibikorwa bigamije kubatsemba n’ibindi by’urugomo bibibasira.

Inkuru Wasoma:  RD Congo yagaragaje uburakari yatewe na Pologne kubwo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda

Iyi nama yaranzwe n’impaka ku ruhande rwa RDC n’u Rwanda izasubukurwa kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024. Ni na bwo hasohoka imyanzuro yayo. Mu gihe inama yari iherutse kuba ku itariki ya 17 Gashyantare 2023 yafatiwemo imyanzuro irimo usaba ingabo za RDC na M23 guhagarika imirwano, ariko ntibyabaye bitewe n’ubushotoranyi impande zombi zashinjanyaga, na nubu intambara ikaba igikomeje.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku cyaha gikomeye cyatangiye gushinjwa uwatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Iyi nama yaranzwe n’impaka ku ruhande rwa RDC n’u Rwanda izasubukurwa kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024. Ni na bwo hasohoka imyanzuro yayo. Mu gihe inama yari iherutse kuba ku itariki ya 17 Gashyantare 2023 yafatiwemo imyanzuro irimo usaba ingabo za RDC na M23 guhagarika imirwano, ariko ntibyabaye bitewe n’ubushotoranyi impande zombi zashinjanyaga, na nubu intambara ikaba igikomeje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved