Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza i Goma, yatangaje ko agiye kwinjiza inyeshyamba zo mu mitwe ya Wazalendo mu Ngabo z’igihugu nk’inkeragutabara.
Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe ya Wazalendo iri mu yafashe iya mbere mu gutanga umusada ifatanyije n’abarimo FDLR ndetse n’abacancuro bagiye batandukanye.
Uko hashiraga iminsi bafatanyije bashoboye gusubiza M23 inyuma, mbere y’uko uyu mutwe ubigaranzura ugafata twinshi mu duce duherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Perezida Tshisekedi ubwo yari muri stade Afia iherereye i Goma, yavuze ko ateganye gushumbusha Abazalendo kubinjiza mu ngabo za Congo Kinshasa ariko bagakora nk’inkeragutabara.
Perezida yagize ati “Uyu munsi dufite igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda Repubulika, Twamaze gushinga umutwe w’inkeragutaba tugiye kwinjizamo Abazalendo bose na bo binjire mu ngabo z’igihugu.” Yavuze ko kandi kuva uyu mwaka watangira igisirikare cya Congo kimaze kunguka abandi bashya 40,000, ndetse avuga ko aba bakenewe kongerwa k’uko bakeneye igisirikare gikomeye.