Félix Antoine Tshisekedi, uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ko hakorwa iperereza ryihuse ryo kumenya intandaro y’impanuka y’ubwato bwarimo ababarirwa muri 300 bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku i Goma, ndetse no kwirinda ko byazongera kuba. https://imirasiretv.com/nyamasheke-umugabo-arashakishwa-nyuma-yo-gutema-mugenzi-we-bapfa-umugore/

 

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, yabaye ubwo ubwato bwarimo abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa bwari bugeze hafi y’icyambu cya Kituku i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Imibare y’agateganyo yashyizwe hanze, igaragaza ko hamaze kurohorwa imirambo 23, ndetse abantu 58 bakaba babashije gutabarwa bakiri bazima.

 

Amakuru ahari aravuga ko abarokotse iyi mpanuka kui ubu bari kwitabwaho mu Bitaro byo mu gace iyi mpanuka yabereyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero. Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba ko hahita hakorwa iperereza kuri iyi mpanuka.

 

Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, ryagize riti “Iperereza ryatangiye ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibababaje ndetse hanafatwa ingamba zikarishe nyuma y’iri rohama kugira ngo bitazongera ukundi.”

 

Uretse abantu 58 barokowe bakuwe mu mazi bakiri bazima, ndetse n’imiramb0 23 yarohowe, amakuru avuga ko abantu benshi mu bari muri ubu bwato bataraboneka, ndetse ko nta cyizere cyo kubabona ari bazima. Ni nyuma y’uko mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ubu bwato burohama, aho byagaragara ko bwari bwaremerewe n’ibyo bwari bwikoreye, bikaba bikekwa ko bwari bwarengeje ingano y’ibiro bwemerewe gutwara. https://imirasiretv.com/nyamasheke-umugabo-arashakishwa-nyuma-yo-gutema-mugenzi-we-bapfa-umugore/

Perezida Tshisekedi yategetse ko hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved