Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Angola, Joao Lourenco, i Luanda, yongeye gushimangira ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ndetse avuga ko rukwiye gukura Ingabo zarwo muri iki gihugu byihuse.
Perezida Felix Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro cyabereye i Luanda muri Angola, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, aho yaganiraga na Perezida Joao Lourenco, umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezidansi ya Congo yatangaje ko Tshisekedi yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lourenco, ku byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Byatangaje ko kandi mu biganiro bagiranye, Congo yagumye ku ruhande rwayo, rwo gusaba gukura ingabo z’u Rwanda, RDF ako kanya, muri za teritwari z’iki gihugu, no kureka gukomeza gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iyi nama yahuje Tshisekedi na Lourenco ibaye ikurikiye iyabereye i Addis Abeba, y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuriyemo Perezida Tshisekedi wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, ikayoborwa na Joâo Lourenco umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.
Perezida wa Angola ari gukora nk’umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC ngo arebe ko umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu warangira, ndetse barebere hamwe icyagarura umutekano mu Burasirazubwa bwa RDC. Biteganyijwe ko ibindi biganiro bizahuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lourence, akaba umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na RD Congo.