Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, rivuga ko Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu yategetse ko abandi basirikare 2,900 boherezwa muri RDC.
Ubusanzwe iki gihugu cyohereje ingabo zacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha igisirikare cy’icyo gihugu (FARDC) guhangana n’umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwacyo.
Nk’uko byaraye bitangajwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo, kohereza bariya basirikare bandi muri RD Congo ni mu rwego rwo kuzuza inshingano mpuzamahanga za Afurika y’Epfo mu muryango wa SADC kandi aba basirikare baziyunga ku bandi kugeza mu Ukuboza uyu mwaka, aho biteganyijwe ko ubu butumwa buzarangira.