Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ubwo yarimo ageza ijambo ku mbaga y’Abanyamerika i Las Vegas, yababwiye ko aherutse guhurira mu Bwongereza n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand nyamara amaze imyaka 28 yitabye Imana.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku baturage ababurira ibyago bishobora kwibasira igihugu cyabo, mu gihe mukeba we Donald Trump yaba atorewe kukiyobora muri manda ya kabiri. Maze ahita yungamo inkuru avuga ukuntu yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aho bari bitabiriye inama ya G7 mu Bwongereza nyuma y’igihe atorewe kuyobora Amerika.
Yagize ati “Naricaye ndavuga nti ’Amerika yagarutse’, hanyuma Mitterrand wo mu Budage na ko wo mu Bufaransa arandeba, arambwira ati ’uzagaruka kugeza ryari’?” Biden n’ubwo avuga ko yahuye na Mitterrand muri iyi nama yabaye muri 2021, hashize imyaka 28 yitabye Imana kuko yapfuye mu 1996.
Icyakora bivugwa ko Joe Biden yamwitiranyije na Macron uyobora u Bufaransa ahabwa urw’amenyo n’abatari bake bamushinja kuba nta mbaraga agifite zo gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini kubera iza Bukuru cyane ko agejeje imyaka 81.
Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri ahanganye n’abarimo Donald Trump mu matora ateganyijwe 05 Ugushyingo 2024.