Perezida wa Argentine yahawe ubwenegihugu bw’u Butaliyani, biteza impaka

Guverinoma y’u Butaliyani yahaye ubwenegihugu Perezida wa Argentine, Javier Milei, usanzwe ufite inkomoko muri iki gihugu.

Perezida Javier Milei wa Argentine ari mu Butaliyani, mu ruzinduko rwasize ahuye na Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni.

Nyuma y’ibiganiro bombi bagiranye, bitabiriye ibirori bibanziriza Noheli byateguwe n’ishyaka rya Fratelli d’Italia, byabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024.

Muri ibi birori niho Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni yahaye ku mugaragaro ubwenegihugu bw’u Butaliyani Perezida Javier Milei wa Argentine usanzwe afitanye umubano wihariye n’iki gihugu.

Mu ijambo rye yatanze akimara guhabwa ubwenegihugu bw’u Butaliyani, Perezida Milei yagize ati “Abanya-Argentine n’Abataliyani, twunze ubumwe mu muryango umwe kandi dufitanye umubano wimbitse.”

Perezida Javier Milei yanakomoje ku kuba yifitemo amaraso yo muri iki Gihugu.

Ati “75% by’amaraso yanjye ni ayo muri iki gihugu kuko niho ba sogokuru banjye bakomoka. Iyo ndi hano mba numva ndikumwe n’umuryango wanjye’’.

Inkuru Wasoma:  Abantu 37 bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bakatiwe igihano cy’urupfu

Ibi nubwo byishimiwe na Perezida Milei bikanashyira irindi tafari ku mubano w’ibihugu byombi, ntabwo byishimiwe n’abaturage bamwe bo mu Butaliyani bavuga ko atari akwiriye guhabwa ubwenegihugu nk’uko byatangajwe na 7sur7.

Bamwe banyujije mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko bibabaje kubona hari abantu bimukiye mu Butaliyani kera bakahabyarira abana bakimwa ubwenegihugu, nyamara undi muntu wo mu kindi gihugu agahita abuhabwa byoroshye ku nyugu za politiki.

Ibi byazamuye impaka hagati y’abo mu Butaliyani na Argentine, aho bamwe bavugaga ko Perezida Javier Milei atari akwiriye guhabwa ubwenegihugu bw’u Butaliyani, mu gihe abandi nabo bavugaga ko yari abikwiriye dore ko umuryango avukamo ariho ufite inkomoko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved