Perezida wa Congo ushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yagereranyije Perezida Kagame na Adolf Hitler

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2023, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, i Bukavu mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje gushimangira ko yifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, agereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler wahoze ategeka u Budage.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko hashize imyaka irenga ibiri, Igihugu ayoboye cya RD Congo kigirana imirwano n’inyeshyamba za M23 ndetse bakavuga ko uwo mutwe ushobora kuba ufashwa n’u Rwanda. Perezida Tshisekedi ntabwo ari we wa mbere utangaje amagambo nkaya k’uko kuva iyi mirwano yatangira Perezida Kagame n’u Rwanda babaye iturufu ku bakandida bose bahatanira kuyobora Congo.

Ku wa Gatanu ubwo Perezida Tshisekedi yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, i Bukavu, mu ijambo yagejeje ku baturage yumvikanye agereranya Perezida Kagame na Hitler mbere yo gushimangira umugambi we wo kumuhirika ku butegetsi amaranye igihe.

Yagize ati “ Ngiye kugeza ijambo kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, hanyuma mubwire ibi: kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler binyuze mu ntego ze zo kwagurira igihugu cye muri RDC, ndamusezeranya ko azarangira nka Adolf Hitler.” Gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bisa naho ari iturufu ku bakandida biyamamariza kuyobora Congo, kuko mu minsi yashize hari undi mukandida watangaje ko nayobora Congo azahita afata u Rwanda ahereye kuri Kigali.

Perezida wa Congo, Tshisekedi  yatangaje ibi nyuma y’uko umutwe wa M23 wongeye Umujyi wa Mushaki mu duce twinship umaze igihe ugenzura, ndetse amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu wigaruriye uduce twinshi twa Teritwari ya Masisi, ku buryo wanatangiye gusunika umwanzi bahanganye mu bice bigana mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Inkuru Wasoma:  Abasore 3 batawe muri yombi bazira kwigaragambya ngo Leta igabanye igiciro cy’ibiribwa

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Icyateye umugabo wari ugiye kwiba ihene kuhaburira ubuzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved