Perezida wa Congo-Brazaville, Denis Sassou N’guesso, yahakanye ibimaze igihe bivugwa ko igihugu cye cyagurishije ubutaka u Rwanda, agaragaza ko ibivugwa ari ibinyoma bishingiye kuri politiki byazanywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. https://imirasiretv.com/abana-babiri-bavukana-bahiriye-mu-nzu/
Uyu Mukuru w’igihugu atangaje ibi mu gihe Abanye-Congo cyane cyane abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, bakomeje kotsa igitutu Leta ya kiriya gihugu bayishinja kugurisha ubutaka igihugu cy’u Rwanda. Ni amakuru yahise asamirwa mu kirere n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze igihe kirekire bashinja u Rwanda gusahura umutungo kamere w’igihugu cyabo.
Ubutaka bwazamuye umwiryane muri Congo-Brazzaville, Leta y’iki gihugu yabutije iy’u Rwanda muri Mata 2022, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuraga iki gihugu. Ni uruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye. Mu masezerano yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Sosiyete Macefiled Ventures Limited inabamo Abanyarwanda, harimo gufatanya guhinga igihingwa cy’ikibonobono kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga.
Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza iyo Sosiyete ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Ni mu gihe kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari. Gusa hashingiwe ku miterere y’ubuhinzi bw’ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry’ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Denis Sassou N’guesso, yavuze ko ibivugwa byose ko u Rwanda rwagurishijwe ubutaka ari ibinyoma bishingiye kuri Politiki. Yagize ati “Muri iki kibazo harimo ingano yo hejuru y’ibinyoma bya politike. Mu gihe kigera ku myaka 15 ishize Abanya-Afurika y’Epfo, abirabura n’abazungu babyaje umusaruro ubutaka buri mu gace ka Bouenza bahingamo ibigori, icyo nzi ni uko batigeze batwara ubutaka bwa Congo muri Afurika y’Epfo.”
Yakomeje agira ati “Vuba aha ibigo by’Abanya- Côte d’ivoire n’Abanya- Sénégal byapiganiye isoko ryo gucukura amabuye y’agaciro muri kilometero nke uvuye i Brazzaville, abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, abo muri Arabie Saudite, abo muri Qatar nabo bari kubisaba.”
Ku ruhande rwa Perezida Denis yavuze ko buri gihe hazahoraho ubutaka buri gukodeshwa mu gihe runaka hagamijwe ikintu runaka. Abakozi bakoreshwa ni ab’imbere mu gihugu, ibintu bibinjiriza amafaranga. Yakomeje avuga ko imikoranire nk’iyi ari na yo Congo yagiranye n’u Rwanda, ariko iza kwitwa ukundi kubera imigambi y’abanga u Rwanda. https://imirasiretv.com/abana-babiri-bavukana-bahiriye-mu-nzu/