Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, mu masaha y’igicamunsi mu ntara ya East Azerbaijan, habereye impanuka ya Kajugujugu yarimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah birangira bose bitabye Imana.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi. Iyi mpanuka ikimara kuba hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha menshi.
Amatsinda yoherejwe muri iyi misozi yahuye n’akazi gakomeye kuko bwarinze bwira ndetse imvura igwa atarayigeraho. Mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, ni bwo umuryango Red Crescent w’ubutabazi watangaje ko ushoboye kugera kuri iyi ndege, usobanura ko icyakoze yangiritse bikomeye ku buryo hari icyizere gike cy’uko Perezida Raisi n’abo bari kumwe baba bakiri bazima.
Kuri ubu Ibiro Ntaramakuru Mehr bya Leta ya Iran byamaze gutangaza ko Perezida Raisi wayoboraga iki gihugu n’abo bari kumwe muri iyi ndege bose bapfuye. Ni amakuru yemejwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu birimo na Al Jazeera. Mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye barimo Nicolas Maduro wa Venezuela na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bamaze kwemeza urupfu rwa Perezida Raisi n’abandi bari muri iyi ndege, baboneraho kwihanganisha Iran.
Perezida Ebrahim Raisi wayoboye Iran kuva mu 2021 yari afite imyaka 63 y’amavuko. Ni we wahabwaga amahirwe yo gusimbura Ayatollah Ali Khamenei ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.