Perezida wa Kenya yirukanye Abaminisitiri bose bo muri Guverinoma ye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, nyuma y’uko hashize igihe mu gihugu cya Kenya hari kubera imyigaragambyo ikomeye, Perezida William Ruto uyobora iki gihugu, yirukanye Abaminisitiri bose muri Guverinoma ye.

Uyu mukuru w’Igihugu yatangaje ko ateganya gushyiraho guverinoma nshya izamufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, gukemura ibibazo byihutirwa no gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho. Mu ijambo Perezida Ruto yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bo baguma mu nshingano.

Mu byo yasobanuye ko yiteze kuri guverinoma nshya ateganya gushyiraho harimo gufasha igihugu kugabanya umutwaro w’inguzanyo z’amahanga, kongera amafaranga igihugu cyinjiza, gushakira akazi abashomeri no kugabanya isesagura ry’amafaranga.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gukuraho aka kanya abanyamabanga muri guverinoma ndetse n’Intumwa Nkuru ya guverinoma. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse birumvikana na Visi Perezida ntabwo bakorwaho.”

Perezida Ruto yateguje ko azaganira n’abo mu nzego zitandukanye, imitwe ya politiki n’Abanyakenya muri rusange, bahanahane ibitekerezo ku bakwiye kujya muri guverinoma nshya. Guverinoma yari iriho kuva mu Ukwakira 2023. Yasimbuye iyagiyeho muri Nzeri 2022, ubwo Perezida Ruto yajyaga ku butegetsi.

Iyi Guverinoma ikuweho nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu afashe ibyemezo bikomeye birimo kwanga gusinya ku itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025 ryarimo ingingo izamura umusoro.

Inkuru Wasoma:  Batangiye gutegura uko bashyingura umwana wabo batungurwa no gusanga akiri muzima

Inkuru Wasoma:  Abarundi basabye Perezida Ndayishimiye gukora ikintu gikomeye nyuma y’uko imipaka ibahuza n’u Rwanda ifunzwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved