Perezida wa Madagascar azamara iminsi itatu mu Rwanda mu ruzinduko rwe

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 6 Kanama 2023 nibwo perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, I Kanombe, aho yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vicent Biruta. Perezida Andry yaje mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.

Uru ruzinduko rwa perezida wa Madagascar rukurikiye urwo perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu kwezi kwa Kamena 209 ubwo bari barimo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar ku nshuro ya 59. U Rwanda na Madagascar bifitanye amasezerano y’ubufatanye yasinzwe hagati y’ibigo by’iterambere mu bihugu byombi mu kwezi kwa Gashyantare 2019.

Ni amasezerano agamije ishoramari ku mpande zombi ndetse no gusangira ubunararibonye bugamije kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga muri ibi bigo byombi. Biteganijwe ko kandi muri uru ruzinduko rwa Andry, ibihugu byombi bizasinyana amasezerano anyuranye mu bigo bitandukanye.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w’imyaka 15

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved