banner

Perezida wa Malawi yategetse ivanwa ry’ingabo z’iki gihugu muri Congo

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Paul Valentino Phiri gutangira gutegura gucyura ingabo za Malawi ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Kongo.

Ingabo za Malawi ziri muri Kongo aho zoherejwe binyuze mu butumwa bwa SAMIDRC gufasha Ingabo za Leta, FARDC guhangana na M23.

Amakuru avuga ko iki gihugu cyafashe iki cyemezo mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro impande zihangane muri Kongo zemeranyijweho.

Nyamara Malawi itangaje ibi mu gihe uruhande yafashaga mu ntambara, ni ukuvuga ingabo za Leta ya Kongo, iza Afurika y’Epfo, umutwe wa FDLR n’indi mitwe, bose batsinzwe mu buryo bukomeye n’umutwe wa M23 ndetse ugafata n’Umujyi wa Goma.

Inararibonye muri Politiki y’Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye RBA ko iki cyemezo ari cyiza kuko n’ubundi bari barabeshye ko baje mu butumwa SADC, kandi bigaragara ko bari bahari mu nyungi z’abantu ku giti cyabo.

Yagize ati “Nyuma y’uko batsinzwe na M23 byabaye ngombwa ko bataha. Iki ni icyemezo cyiza Perezida wa Malawi yafashe, twizeye ko n’abandi bayobozi b’ibihugu bifiteyo ingabo bari bumukurikize bagafata icyemezo nk’icyo kugira ngo koko nk’uko yabivuze hashobore kubaho ikintu cyo kwizerana hagati y’impande zombi ndetse habeho imishyikirano hagaruke amahoro.”

Malawi ifashe iki cyemezo nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu, Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, nabo basabye Guverinoma yabo kuvana Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’iza FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR.

Inkuru Wasoma:  Muratubeshya ngo murarengera Abanyekongo kandi murwana ku birombe byanyu – Abadepite muri Afurika y’Epfo kuri Ramaphosa

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo atange ibisobanuro ku mpamvu ingabo z’iki gihugu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu butumwa bwa SADC.

Carl Gerhardus Niehaus Umwe mu bagize Komisiyo y’umutekano mu Nteko Ishiga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yatunze urutoki Guverinoma y’iki gihugu nk’iyabeshye ndetse ikanga no gutanga amakuru y’impamo ku ngabo z’iki gihugu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati “Ese ni iyi he mpamvu Minisitiri, ndetse na Perezida murimo kutubeshya ku bikorwa by’ingabo zacu dufite muri Kongo? Kuko si Ubutumwa bw’amahoro, ahubwo ni ubutumwa bwo kurwana intambara.

Abadepite kandi bagaragaje ukugira indimi ebyiri hagati ya Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo, ubwo batangaga ibisobanuro ku ngano y’amafaranga ashorwa muri ubu butumwa bw’izi ngabo muri Kongo, ndetse hano bagaragaza ko bahangayikishijwe no kuba ingabo zabo ziri mu bikorwa byo kurinda ibindi bihugu aho kuba ubutumwa bw’amahoro.

Abagize iyi Komisiyo kandi bagaragaje impungege ku bufatanye bw’ingabo za Afurika y’Epfo n’Umutwe w’aba Jenosideri wa FDLR.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!