banner

Perezida wa Mozambique yatangaje ko ibyihebe byatsinzwe muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah nta birindiro bihoraho basigaranye mu ntara ya Cabo Delgado.

Abarwanyi b’uyu mutwe batangiye ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado mu 2017, aho bagenzuraga igice kinini cy’iyi ntara kugeza muri Nyakanga 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga kwifatanya n’iza Mozambique kubarwanya.

Mu gihe gito, ingabo z’ibihugu byombi zirukanye aba barwanyi mu turere turimo Mocimboa da Praia iri ku nyanja y’Abahinde, Palma, Macomia n’utundi, bamwe muri bo baricwa, abandi bahungira mu mashyamba.

Ubwo abasirikare kabuhariwe ba Mozambique barangizaga amahugurwa mu mujyi wa Nacala, Perezida Nyusi, yatangaje ko hafashwe ingamba zirimo iza gisirikare, kandi ko zatanze umusaruro kuko zakuye abarwanyi ba Al Sunnah mu birindiro byose bahozemo.

Nyusi yagize ati “Ingabo za Mozambique zashyize mu bikorwa ingamba n’ibikorwa bitandukanye, bya gisirikare n’ibitari ibya gisirikare kugira ngo zigarure amahoro muri Cabo Delgado. Uyu munsi ibyihebe ntabwo bifite ibirindiro bihoraho. Abanshi mu bayobozi babyo barishwe.”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul arakomeza gufungwa

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije aba basirikare ko bagomba kwitegura kurwana ahakomeye kugira ngo bashobore gutsinda abarwanyi b’uyu mutwe bakigerageza guhungabanya umutekano.

Yabasabye kutagirira nabi abaturage mu gisa no kwihimura ku bikorwa by’ubugome by’abarwanyi ba Al Sunnah.

Ati “Muzereke abaturage ubumuntu, ni cyo ntambwe ya mbere izabageza ku ntego y’ubutumwa bwanyu.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wagize uruhare mu myitozo y’aba basirikare wahaye Mozambique inkunga ya miliyoni 89 z’Amayero, yo kuyifasha kugura ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka zirenga 300, ubwato buto bugera ku 100, imbangukiragutabara zirenga 10 n’impuzankano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!